RUA Rwanda
ruarwanda.com
Ikiganiro kirambuye cyageze kuri youtube ya RUA Rwanda.
14/07/2026
Spain igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda Ubufaransa ibitego 2-0.
Yahaherukaga mu 2010.
14/07/2026
Umukinnyi wa filime w'Umunyamerika Tom Holland yatangaje ko yigeze kwandikira rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, amutumira ngo basangire ariko ntiyigere amusubiza.
Mu kiganiro yagiranye na Jimmy Fallon, Holland yavuze ko yohereje ubu butumwa nyuma yo guhura na Haaland mu birori bya Formula 1 byabereye i Monaco muri Kamena 2026.
Yagize ati: "Nari niteze ko namutumira tukajya gusangira, ariko nta gisubizo na gito nabonye."
Tom Holland yavuze ko iyi myitwarire ya Haaland yamucishije bugufi.
Nubwo Haaland atamusubije, Holland yavuze ko akomeje kumwubaha cyane kubera ubuhanga bwe mu mupira w'amaguru, ariko yemera ko nyuma y'ibyo atakigira inyota nk'iyo yo kongera kumutumira.
14/07/2026
APR FC yatangaje Djibril Ouattara nka Kapiteni wayo mushya.
Asimbuye Niyomugabo Claude watandukanye n'iyi kipe.
Murumvako abika ibanga! Muhumure.
Video yose ni kuri youtube ya RUA Rwanda.
14/07/2026
Ikipe ya Manchester United yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije umukinnyi wo hagati Youri Tielemans, wasinye amasezerano y'igihe kirekire azamugeza muri Kamena 2031.
14/07/2026
Itsinda ry'abaramyi Papi Clever na Dorcas ryageze mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, aho ritegerejwe mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana giteganyijwe ku wa 18 Nyakanga 2026.
Baganira na IGIHE, Papi Clever yavuze ko bahageze amahoro, anahishura ko nubwo bagiye gutaramira mu gitaramo kimwe, bazasubira muri Canada mu Kwakira 2026 mu bitaramo byabo bwite.
Ati: "Twagezeyo amahoro, twitabiriye igitaramo cy'itorero ariko mu Ukwakira 2026 tuzasubirayo mu bitaramo byacu bwite."
Papi Clever na Dorcas bageze muri Canada nyuma yo kuva mu bitaramo baherukaga gukorera i Bujumbura mu Burundi no muri Zambia, aho bakomeje urugendo rwabo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
14/07/2026
Umuhanzi yongeye gushimangira ko adashobora gukoresha Playback mu bitaramo bye, asubiza umwe mu bafana wamugiriye inama yo kujya ayikoresha.
Bruce Melodie yahise amusubiza mu magambo make ariko asobanutse agira ati: "Playback ntabwo nayishobora."
Bianca abona ko gushakana ari ibintu byakabirijwe cyane. Muremeranya?
Bidasubirwaho! Ikipe ya Aston Villa igiye kujya yambara Visit Rwanda.
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Website
Address
Kigali