360 TV Rwanda

360 TV Rwanda

Share

Channel that helps you to entertain and explore

05/09/2026

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko abantu barenga 80 bakurikiranweho uruhare mu gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2025/2026.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo RIB yerekanaga abantu 39 bakekwaho ibyaha bifitanye isano birimo ibya ruswa no gukoresha impapuro mpimbano.

Dr. Murangira yavuze ko iperereza ryerekanye ko hari bamwe mu barimu bahindurirwaga inshingano mu gihe cy’ibizamini, bagakora nk’abakozi bakora isuku, kugira ngo babone uko binjiza impapuro ziriho ibisubizo, abanyeshuri bakazifashisha bakopera.

04/09/2026

🚨AMAKURU MASHYA🚨

Umuhanzi w'icyamamare Rema ukomoka muri Nigeria, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Nzeri 2026 aho ategerejwe cyane n'abakunzi be mu gitaramo giherekeza umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Iki gitaramo Rema azaririmbamo kizaba ku wa 5 Nzeri muri BK Arena, akazafatanya n'abahanzi barimo Kivumbi King na Kenny Sol gususurutsa abazacyitabira.

Rema yaherukaga i Kigali mu Ukwakira 2023 ubwo yari yitabiriye itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards.

01/09/2026

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi ndetse igafunga abapolisi bagaragaye muri aya mashusho bajya gufunga umukobwa bitewe n’imyambarire ye. Ni nyuma yaho aya mashusho asakaye ku mbugankoranyambaga abantu ntibayavugeho rumwe ndetse abenshi bakavuga ko kuba leta yagena imyambarire y’igitsina gore ari kubabuza uburenganzira bwabo.

Photos from 360 TV Rwanda's post 01/09/2026

Imirimo yo kubaka ibitaro bya Masaka yamaze kugera ku musozo ndetse byamaze gushyikirizwa Minisiteri y’Ubuzima. Ibi bitaro bizimurirwamo ibya Kigali CHUK byitezweho kujya byakira abarwayi barenga ibihumbi bibiri ku munsi(2,000), harimo abivuza bataha ndetse bikaba bifite ibitanda birenga 700.

24/08/2026

Bikomeje kuzamura impaka ku mbugankoranyambaga nyuma y’aho Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo umunyamakuru Scovia Mutesi yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, bwana Olivier Nduhungirehe. Hari mu kiganiro umukuru w’Igihugu yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere.

24/08/2026

Umunya-Kenya umenyerewe gukoresha imbugankoranyambaga ariko amazina ye akaba yitwa Odhiambo, yasabye Perezida Paul Kagame ifoto, maze amwemerera 2.🥰🇷🇼🇷🇼. Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere ubwo umukuru w’Igihugu yagiranaga ikiganiro n’Itangazamakuru.

Photos from 360 TV Rwanda's post 18/08/2026

Ikigo cy’ubuziranenge cya Uganda, UNBS cyunze mu rya Kenya na Tanzania, cyemeza ko ibinyobwa bikorerwa muri iki Gihugu biherutse gucibwa ku isoko ryo mu Rwanda byujuje ubuziranenge.

Ikigo cya Uganda gishinzwe ubuziranenge, UNBS, cyatangaje ko cyamenye binyuze ku mbuga nkoranyambaga ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika kwinjiza bimwe mu binyobwa bikorerwa muri Uganda, bivugwa ko bitujuje ibisabwa by’ubuziranenge.

UNBS yavuze ko hari urutonde bivugwa ko rwashyizwe ahagaragara n'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe ibiribwa n'imiti (FDA), rugaragaza ibinyobwa 10 bikorerwa muri Uganda bitagomba kongera kwinjizwa mu Rwanda.

Nubwo bimeze bityo, UNBS ivuga ko ibyo binyobwa byose bifite ibyangombwa byemeza ko byujuje ubuziranenge busabwa.

Muri icyo kigo bagize bati: "Ibyo binyobwa byose bivugwa ko bitaremewe kwinjira [mu Rwanda] byemejwe na UNBS, hakurikijwe ibipimo ngenderwaho by'ubuziranenge bihuriweho n'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'lburasirazuba (EAC)."

13/08/2026

Kuri uyu wa Kane, ku Cyicaro cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, herekanwe abayobozi bo mu nzego za Leta zitandukanye bakurikiranweho uruhare mu ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, izizwi nk’ibyuma, zagize uruhare ku buzima bw’abaturage.

Muri 18 batawe muri yombi harimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), Prof. Emile Bienvenu, uwo uri imbere muri video. RIB ivuga ko uyu muyobozi yakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko agatanga impushya zo gukora inzoga zitemewe, kandi ubusanzwe uruhushya rutangwa n’itsinda rya tekinike muri iki kigo.

Photos from 360 TV Rwanda's post 12/08/2026

🚨AMAKURU MASHYA🚨 Ikigo cya Kenya gishinzwe ubuziranenge, Kenya Bureau of Standards (KEBS), cyatangaje ko inzoga 5 zo muri Kenya ziherutse guhagarikwa by’agateganyo n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, zakorewe igenzura rikomeye, ririmo ibizamini bya laboratwari, igenzura ry’inganda n’ibicuruzwa ku isoko, maze bigaragara ko zujuje ibipimo ngenderwaho by’ubuziranenge n’umutekano bya Kenya ndetse n’iby’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Izi nzoga zirimo iyitwa Gilbey’s yari ikunzwe cyane ku isoko ryo mu Rwanda. , ,

Photos from 360 TV Rwanda's post 11/08/2026

Umusifuzi Mpuzamahanga w’Umunye-Somalia, Omar Artan, agiye kwandika amateka yo kuba umusifuzi wa mbere utari Umunyaburayi ugiye gusifura umukino wa UEFA Super Cup uzahuza PSG na Aston Villa ku wa Gatatu.

Artan wangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ni we wasifuye umukino wa nyuma w’Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, mu cyumweru gishize, aho Rayon Sports yegukanye iki Gikombe itsinze Gor Mahia ibitego 2-1.

Telephone

Website

Address


Kicukiro