IGIHE
IGIHE is a private Rwandan-based company specialized in providing media & online multimedia services,
IGIHE Ltd is a private Rwandan-based company with a vision of becoming a regional multimedia powerhouse, specialized in providing media & online multimedia services, public relations and communications consultancies. From a humble beginning in 2009, with its inaugural product — the popular IGIHE news website [IGIHE.com] — the company has since grown to offer a wider range of multimedia services in
09/08/2026
Ndahimana Elias ni umugabo w’imyaka 48 utuye mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, umaze imyaka icumi yariyeguriye ubworozi bw’inkoko zitanga icyororo ndetse n’izitanga amagi n’inyama.
Ubu afite ituragiro ritanga imishwi ibihumbi 60 buri cyumweru, mu gihe yiteguye gukuba kabiri iyi ngano. Yiyemeje gufasha Abanyarwanda kubona amagi n’inyama z’inkoko byinshi kandi bidahenze.
Soma inkuru irambuye umenye inkuru y’uyu mugabo watangiriye ku nkoko 1000 gusa.
Atanga imishwi ibihumbi 240 ku kwezi: Inkuru ya Ndahimana wiyeguriye ubworozi bw’inkoko Ndahimana Elias ni umugabo w’imyaka 48 umaze imyaka icumi yariyeguriye ubworozi bw’inkoko zitanga icyororo ndetse n’izitanga amagi n’inyama.
09/08/2026
Ubushakashatsi bwakorewe mu Kigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (National Institute of Environmental Health Sciences) bwagaragaje ko ikinyabutabire cyitwa 'musk ambrette' gikoreshwa mu gukora imibavu, amavuta yo kwisiga, amasabune n’ibindi bicuruzwa bifite impumuro nziza, gishobora kohereza ubutumwa mu gice cy’ubwonko gitangiza impinduka zo mu bukumi, ibishobora gutuma abana bagera mu gihe cy’ubukumi n’ubugimbi imburagihe.
Inkuru irambuye ⤵️🔗
Kuba inkumi imburagihe bishobora guterwa n’isabune n’amavuta ukoresha Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ikinyabutabire gikoreshwa mu gukora imibavu, amavuta yo kwisiga, amasabune n’ibindi bicuruzwa bifite impumuro nziza gishobora kugira uruhare mu gutuma abana bagera mu gihe cy’ubukumi n’ubugimbi imburagihe.
09/08/2026
🚨 𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀 🚨
Ndagijimana Léonard wigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatorewe kuyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), muri manda y’imyaka itanu, asimbuye Me Mukabaranga Agnès wari umaze imyaka irenga 10 ayobora iri shyaka.
Byavuye mu matora y’inzego z’ubuyobozi zose z’iri shyaka yabereye i Kigali kuri uyu wa 9 Kanama 2026, yitabirwa n’abahagarariye abandi muri iri shyaka kuva ku nzego z’uturere kugeza ku rwego rw’igihugu.
09/08/2026
Uruhinja rw’amezi umunani n’umuforomo basezerewe mu Kigo cyita ku barwayi ba Ebola cya Katwa, mu Mujyi wa Butembo, nyuma yo gukira iyi ndwara.
Inkuru irambuye ⤵️ 🔗
RDC: Uruhinja rw’amezi umunani rwakize Ebola Uruhinja rw’amezi umunani n’umuforomo basezerewe mu Kigo cyita ku barwayi ba Ebola cya Katwa, mu Mujyi wa Butembo, nyuma yo gukira iyi ndwara.
09/08/2026
Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasana Stephen, yasabye abanyamuryango bo mu Ntara y’Amajyepfo kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, agaragaza ko bibangamira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Umunyamuryango ushoboye gusigasira icyerekezo cy’Umuryango FPR-Inkotanyi mu myaka 30 iri imbere.”
Inkuru irambuye ⤵️🔗
Amajyepfo: FPR-Inkotanyi yatanze umuburo ku nzoga zitujuje ubuziranenge Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasana Stephen, yasabye abanyamuryango bo mu Ntara y’Amajyepfo kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, agaragaza ko bibangamira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
09/08/2026
Enock Uwizeye wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Kagarara cyangwa Ashton Small, akomeje gusatira intego yo kugira abantu miliyoni bamukurikira kuri Instagram, yihaye afatanyije n’Umunyamerika Ashton Hall.
Kugeza ku mugoroba wo ku wa 9 Kanama 2026, konti ya Kagarara ya Instagram yari imaze gukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 903, bivuze ko yari asigaje abatageze ku bihumbi 100 kugira ngo yuzuze miliyoni imwe.
Inkuru irambuye ⤵️🔗
https://igihe.com/amakuru/ku-mihanda/article/kagarara-na-ashton-hall-barakoza-imitwe-y-intoki-ku-ntego-bihaye
09/08/2026
Dans son édition du 6 août 2026, La Libre Afrique, sous la plume du journaliste Hubert Leclercq, livre une radiographie particulièrement sévère des méthodes, des choix et des errements de gouvernance de Félix Tshisekedi.
⤵️🔗
Tshisekedi broie du noir au Katanga Dans son édition du 6 août 2026, La Libre Afrique, sous la plume du journaliste Hubert Leclercq, livre une radiographie particulièrement sévère des méthodes,
Le Rwanda figure parmi les quatre pays actuellement en négociations avancées pour accueillir une course de Formule 1 à partir de 2028, selon Stefano Domenicali, directeur général de la Formule 1.
En savoir plus ⤵️🔗
09/08/2026
The Marche de la Vie association, in collaboration with the Rwandan Diaspora in Luxembourg, organized a community walk in the Grand Duchy of Luxembourg on Sunday, August 9, bringing participants together to promote well-being, unity and sharing.
Watch moments from the walk in photos.
09/08/2026
Kuri iki Cyumweru, mu Karere ka Nyanza, habereye Inteko Rusange y'Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo yitabiriwe n'abahagarariye abandi kuva ku rwego rw'umurenge.
Yayobowe n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa FPR-Inkotanyi, Gasana Stephen, ashima uruhare abanyamuryango bagira mu bikorwa bigamije iterambere ry'umuryango n'igihugu muri rusange.
Mu byashimwe harimo uruhare rw'abanyamuryango bagize mu bikorwa bizamura ishoramari, inyubako zitandukanye zirimo iz'ubucuruzi zubatswe hirya no hino mu turere, uwbiyongere bw'umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi n'ibindi.
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Contact the business
Website
Address
KN 2 Avenue
Kigali