NEC Rwanda
Election Management Body of Rwanda
02/09/2026
GUTANGAZA BY’AGATEGANYO IBYAVUYE MU MATORA YO GUSIMBURA UMUDEPITE UHAGARARIYE URUBYIRUKO MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO
31/08/2026
Amatora yo gusimbura umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko ishinga amategeko azabera mu cyumba cy'inama cya
. Menya uko azakorwa n'abagize inteko itora.
25/08/2026
URUTONDE NDAKUKA RW’ABAKANDIDA BEMEJWE MU MATORA YO GUSIMBURA UWARI UMUDEPITE UHAGARARIYE URUBYIRUKO MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO
25/08/2026
Sobanukirwa amatora y’abayobozi b’inzego
z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, abazatorwa, abazatora n'uburyo amatora azakorwa
(1) ku rwego rw'Umudugudu:
20/08/2026
Intara y'Iburengerazuba niyo yakiriye Inama n'abafatanyabikorwa ba uyu munsi, barebera hamwe imyiteguro y'amatora aho igeze, n'uruhare rwa buri wese.
Abaturage barasabwa kugira amatora ayabo.
18/08/2026
NEC yagiranye inama n’abafatanyabikorwa bayo mu Ntara y’Amajyepfo
I Nyanza mu ntara y'Amajyepfo uyu munsi, tariki 18 Kanama 2026, Komisiyo y'Igihugu y'amatora yahuye n'abahagarariye Inzego zinyuranye, nk’abafatanyabikorwa, baganira ku ruhare rwa buri wese mu myiteguro y'amatora y'abayobozi b'Inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage.
Intara y’Amajyepfo ni iya gatatu inama nk’iyi ibereyemo, nyuma y’Iburasirazuba, n’Amajyaruguru zabanje. Nk’uko byagenze mu ntara zabanje mu Majyepfo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora yabanje gushimira abafatanyabikorwa kuba badahwema gufatanya na NEC mu bikorwa bitegura amatora, abasaba ko ubwo bufatanye bwakomeza no mu matora ari imbere.
Abari mu nama bunguranye ibitekerezo ku cyafasha cyose kugirango amatora azagende neza. Harimo gutegura ahazatorerwa, guhitamo site, kumenya ko ibikenewe byose bihari kugirango abatora bazabikore mu mutekano usesuye, n’ibindi.
Perezida wa Komisiyo Madamu Gasinzigwa Oda yasabye abantu bose kubanza kumva ko amatora ari ayabo, mbere na mbere, ati ibyo nibyumvikana ibindi bizoroha.
Guverineri w’Intara mu ijambo rye yijeje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ubufatanye busesuye, ati ni amatora y’abaturage, ni ay’Uturere, n’Intara kandi avuga ko yizeye ko azagenda neza nk’andi yabanje.
Yasoje ashimira ubu bufatanye.
17/08/2026
KANDIDATIRE ZEMEJWE BY’AGATEGANYO MU MATORA YO GUSIMBURA UWARI UMUDEPITE UHAGARARIYE URUBYIRUKO MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO
13/08/2026
Amatora aregereje ! Buri Munyarwanda ahamagariwe kugira uruhare mu bikorwa byose bitegura amatora.
05/08/2026
Inama ya NEC n'abafatanyabikorwa mu Ntara y'Iburasirazuba yateranye yiga ku myiteguro y'amatora.
Kuri uyu wa gatatu, tariki 5 Kanama 2026 Komisiyo y’Igihugu y’amatora yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni inama yateguwe mu rwego rw’imyiteguro y’amatora y’Abayobozi b’Inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, n’ab’Inama z’Igihugu.
Abitabiriye iyi nama mpuzabikorwa y'Intara ni Ubuyobozi bw'Intara, Abagize Komite Nyobozi n’Inama Njyanama z'Uturere tugize Intara, Abahagarariye Inzego z’umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abahagarariye ibyiciro byihariye, abagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) n'abandi bagira aho bahurira n’imigendekere myiza y’amatora.
Nyuma yo kwakirwa no guhabwa ikaze na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Madamu Gasinzigwa Oda, mu ijambo yagejeje ku bateraniye muri iyo nama yabibukije ko manda y’abayobozi mu yasabye abagize ibyiciro bitandukanye bitabiriye inama kujya ‘mu ngamba’, nk’uko bisanzwe bagafasha Komisiyo cyane cyane mu kwigisha no gusobanurira abaturage akamaro k’amatora mu gihugu n’uruhare buri muturage agomba kugira mu kwishyiriraho ubuyobozi.
Yagize ati ‘kuyobora amatora ni ibya Komisiyo y’Igihugu y’amatora’ ariko ifatanya n’izindi nzego mu bindi bikorwa byo gutegura kugirango amatora agende neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC Bwana MUSABYIMANA Jean Claude yatanze ikiganiro gisobanuraIby’ingenzi mu mategeko n’amabwiriza bigenga ayo matora, gahunda irambuye y’amatora ndetse n’imyiteguro nyirizina aho igeze.
Habayeho kungurana ibitekerezo, ari nawo mwanya Iyi nama yatangiwemo ibitekerezo byinshi, bizafasha gukomeza gutegura neza amatora, ari nako abafatanyabikorwa boseakanguriwe kurushaho kumva uruhare rwa buri wese mu kurushaho guteza imbere demokarasi mu gihugu binyuze
04/08/2026
Komisiyo y'Igihugu y'amatora yateguye amatora yo gusimbuza Umudepite wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko weguye.
Kwakira kandidatire bizatangira tariki 10 kugeza 14 kanama 2026 amatora yo azaba tariki 02 nzeri 2026. .
Gahunda irambuye y'ayo matora, n'Ibisabwa abifuza kwiyamamariza uwo mwanya murabibona hano.
Category
Contact the organization
Telephone
Website
Address
Kigali
6449KIGALI-