Mideli Rwanda
๐๐๐ฐ๐๐ง๐๐๐ง ๐ฌ๐จ๐๐ข๐๐ฅ ๐ฆ๐๐๐ข๐ ๐๐๐๐๐๐๐๐๐๐๐ and ๐๐ง๐ญ๐๐ซ๐ญ๐๐ข๐ง๐ฆ๐๐ง๐ญ ๐ฑ๐๐๐๐๐๐๐๐๐๐ท๐ผ๐
๐The Best ๐น๐๐๐๐
๐๐ Promoter ๐๐๐๐๐๏ธ๐คฉ
๐ฒDM ๐๐๐๐๐๐๐๐๐๐ ๐๐จ๐ซ ๐๐ฎ๐ฌ๐ข๐ง๐๐ฌ๐ฌ๐ฉ
๐จ ๐๐๐๐๐๐๐๐! Nyuma yโuko Ishimwe Vestine aregeye Urukiko rwโIbanze rwa Kicukiro arusaba gutandukana mu buryo bwemewe nโamategeko nโumugabo we, Idrissa Ouedraogo, rwamaze gutanga itariki uru rubanza ruzaburanishirizwaho.. Urubanza ruzaburanishwa ku wa 3 Ukuboza 2026, mu Rukiko rwโIbanze rwa Kicukiro.๐๐ฅนโณ
Amakuru ahari avuga ko bimwe mu bizibandwaho muri uru rubanza ari ibyifuzo byโimpande zombi, nkโuko babigaragaje mu nama ntegurarubanza yabaye ku wa 14 Nzeri 2026.
Muri iyi nama ntegurarubanza, Ishimwe Vestine, abinyujije ku munyamategeko we, yagaragaje ko impamvu yifuza gutandukana nโumugabo we ari uko yamuhishe ko afite umuryango iwabo muri Burkina Faso. Yavuze ko amaze kubimenya no kubimubaza, yatangiye kumuhohotera no kumukubita.
Mu nama ntegurarubanza, Ishimwe Vestine yagaragaje ko nta kintu yifuza kugabana nโumugabo we, ndetse ko umwana babyaranye azakomeza kumurera, kuko ari we babana kandi akiri muto.
Ku rundi ruhande, umunyamategeko wari uhagarariye Idrissa Ouedraogo yahakanye ibyo ashinjwa nโumugore we, ndetse anagaragaza ko nโubutane batabwemera.
Uruhande rwa Ouedraogo rugaragaza ko mu gihe Urukiko rwakwemeza gutandukanya uyu mugabo nโumugore we, ubutane bwatangwa ku mpamvu ziturutse kuri Ishimwe Vestine, zirimo guta urugo nโizindi mpamvu yarugaragarije.
Muri iyi nama ntegurarubanza, uwari uhagarariye Idrissa Ouedraogo yavuze ko uyu mugabo akeka ko umwana ari uwe, ariko agasaba ko hakorwa isuzuma rya ADN (DNA Test), kuko hakirimo gushidikanya ku isano bafitanye.
Uretse gushidikanya ku isano afitanye nโuyu mwana, uruhande rwa Idrissa Ouedraogo rwagaragaje ko rubabazwa no kuba rutaramubona, rusaba ko Urukiko rwazategeka Ishimwe Vestine kumumwereka.
Ads:
Hello Kigali, Dodos Electro Store Dodos Electro Store Ltd Weโre ready to bring you the best tech deals in town!๐๐
We have good service for you like phone repairing, selling phone and buying it and lastly we prefer do top up for your better digital service world.
๐Come visit us TCB Building / Mateus House
๐ฒCall/WhatsApp: 0788206064 | 0788790332
ยฉMideliRwanda
๐จ ๐๐๐๐๐๐๐! Murindahabi Irรฉnรฉ Morodekayi, yatangaje ko Ishimwe Vestine yahoze abereye Manager yamubwiye ko yamenyanye nโumugabo we Idrissa Ouedraogo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.๐ฒ๐ค๐ฅถ
Ni umubano watangiye nkโikiganiro hagati yโabantu bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma uza gukura kugeza ubwo Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo biyemeje kubana nkโumugabo nโumugore.
Aba bombi baheruka kugirana ibibazo byagejeje ku gutangira inzira yo gutandukana mu buryo bwโamategeko, ibintu byatumye ubuzima bwabo bwite bukomeza kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
M. Irรฉnรฉ yagarutse ku ntangiriro zโumubano wa Vestine na Idrissa mu kiganiro The Choice Live, aho yasobanuye ko mu myaka yamaze akorana nโaba bahanzikazi, inshingano ze zari zibanze ku micungire yโimpano zabo nโuburyo zabyazwa umusaruro.
Mu kazi ke, yavuze ko yageragezaga no kwita ku buryo aba bahanzikazi babonekaga imbere ya rubanda, ariko ko atari inshingano ze gufata ibyemezo ku buzima bwabo bwite, cyane cyane ibirebana nโurukundo.
โNtabwo nari nshinzwe ubuzima bwโabantu. Nari nshinzwe impano zโabantu ariko bafite ubuzima.โ
โNiba nibuka neza umunsi amumbwiraho namubajije ukuntu bamenyanye, ntabwo yansobanuriye neza. Gusa, yambwiye ko bamaze igihe bavugana, ngo bahuriye ku mbuga nkoranyambaga.โ
โRero ngira ikintu cyo kutinjira ngo nshake kumenya ikintu cyโumuntu cyose, nibura ngusigira icyo kintu kugira ngo ubone ko hari icyubahiro nkugomba nanone.โ
โNiba umbwiye ngo twamenyanye ku mbuga nkoranyambaga, sinifuza kumenya ngo byagenze gute? Nyereka ibiganiro byawe nawe (muri telefoni).โ~Irene Murindahabi said
๐บFull Video: TheChoiceLive-Sunday Choice Live (YouTube channel)
Ads:
If youโre also looking for the MacBook of your dreams, look no further than Digital Axis digital Axis store Digital Axis.
You donโt even have to visit their shop. Simply call the number on your screen, place your order, and theyโll deliver your MacBook wherever you are.
๐ฒ0788883944/0788356661.. Digital Axis, Your trusted partner in technology.
ยฉMideliRwanda
๐จ ๐๐๐๐๐๐๐! Nyuma yโuko bombi bagannye inzira yโamategeko ngo abakiranure ku byโamakimbirane mu rushako rwabo, Ishimwe Vestine wo mu itsinda โVestine & Dorcasโ yagaragaje urugendo avuga ko ruruhije rurimo kutumva inama yanyuzemo kubera Idrissa Jean Luc Ouรฉdraogo bashakanye, agira inama abantu kwirinda โabantu baza biyambitse uruhu rwโintama kandi imbere ari amasega aryana.โ๐๐ญ
โYitwaje akarimi nโuduhendabana bikarishye. Umukobwa wa Mama ntiyigeze arabukwa ayo mayeri matindi ngo ahweze atahure umugambi wa sekibi, ahubwo yagize ngo arakunzwe, ibi ariko bidasanzwe.โ
โAmatwi araziba ahunga inama, ntiyongera kumva inama zabamukuriye, kuko amarangamutima yari yamuyoboye atazi ko uwo muntu yariyubatse afite undi muryango ndetse nโabandi bana.โ
โYabonye ibisaze ubwenge bwe, ku buryo yatekereje ko ubuzima bwe burangiye bitewe nโibyo yabonaga buri munsi atabashaga no kubwira undi muntu, baba ababyeyi be, abavandimwe be ndetse nโinshuti, ku buryo yageze aho atatekereza ko inzira yo guhunga ibyo yabonaga ari ukwiyahura akava ku isi. Yabitekereje kenshi cyane.โ
โGusa Imana ikajya ikoresha izindi nzira kugira ngo imubuze. Glory to God!โ
โIcyatumye Imana irinda uwo mukobwa ni uko hari umuhamagaro uri ku buzima bwe kandi ukomeye wahinduye ubuzima bwa benshi kandi ugomba gukomeza kubuhindura.โ
โYashatse kumubuza kujya mu bitaramo, kumubuza kujya muri studio, ashaka no kumutandukanya nโuwo baririmbana, gusa byo ntibyashobotse. Yamutandukanije na management ye abigeraho, azi ko umuhamagaro uhagarara, gusa nibwo wari utangiye.โ
โAbonye ko atahagarika umuhamagaro wโuwo mukobwa kuko ari Imana yamuhamagaye, atangira gutekereza ikintu yakora kugira ngo yice izina ryโuwo mukobwa.โ
โMu buzima bugoye uri bugere ku isi, ntikimubuza. Araza. Umubyeyi nโuwo atwite Uwiteka yabanyujije mu myanya yโintoki zโuwo mugabo.โ
โAkomeza kurindira uburyo bwiza papa wโumwana yabona umwana we, atitaye ku nzika iyari yo yose.โ
โMugore urira, humura kandi uhobere ubuzima. Imana irabakunda, ibitayeho kandi ubuzima bwanyu buri mu biganza byโImana. Mwitinya, ntiyabibagiwe kandi izabacira inzira.
19/09/2026
Isaiah 40:31: Promises renewed strength and endurance for those who hope in the Lord.๐ค๐ค
๐ธTaken by: Eraste
๐จ ๐๐
๐
๐๐๐๐๐! One of the best Rwandan female artists ๐ผ๐๐๐ ๐ต๐๐๐ has released a visualizer of her brand new song titled ๐ช๐๐๐๐๐๐.๐ท๐ผ๐คฉ
Umuhanzikazi Utah Nice ashyize hanze iyi ndirimbo yise โCapableโ ikaba ije ikurikiye iyo yise My Mind yakoranye na Chriss Eazy imaze kurebwa nโabarenga Miliyoni 8 kurubuga rwa YouTube.
Audio produced by producer Badman Quba in Studio Stoo Rec.
ยฉMideliRwanda
๐จ ๐๐๐๐๐๐๐! Umuraperi BloodHound Q50 ku myaka ye 22 yโamavuko, yishwe arashwe nโabantu bitwaje intwaro mu gitero cyamuguyemo ku wa 13 Nzeri 2026. Yiciwe mu gace kโahitwa Fuller Park muri Chicago, aho yari yicaye mu modoka ye yo mu bwoko bwa Tesla maze abagizi ba nabi bakamurasira hafi.๐บ๐ธ๐ญ
Q50 yari umwe mu bahanzi bakiri bato bari bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki bitewe nโuburyo yaririmbaga inkuru zโubuzima bwo mu muhanda nโindirimbo ze.
Yatangiye kurapa mu mwaka wa 2023 bitari kinyamwuga. Nyuma yo gusohora indirimbo nka โBig 3โ na โCoffinโ, abantu bahise bamubonamo impano ihambaye bituma abigira umwuga.
Bitewe nโuburyo umuziki we wazamukaga cyane kandi byibuse, byaje gukurura label zikomeye maze asinyana amasezerano na Signal Records ishamikiye kuri Columbia Records (imwe mu ma label akomeye ku isi) hamwe na Grade A Productions.
Muri Nzeri 2026, mbere yโuko yitaba Imana, kuri Spotify yari amaze kurenga umubare wโabantu 1,000,000 (Miliyoni imwe) Monthly listeners . Ibi ni ibintu bidasanzwe ku muhanzi uririmba injyana ya Drill noneho ukiri kuzamuka.
Ads:
Hello Kigali, Dodos Electro Store Dodos Electro Store Ltd Weโre ready to bring you the best tech deals in town!๐๐
We have good service for you like phone repairing, selling phone and buying it and lastly we prefer do top up for your better digital service world.
๐Come visit us TCB Building / Mateus House
๐ฒCall/WhatsApp: 0788206064 | 0788790332
ยฉMideliRwanda
Address
Kigali